Isomero rya GSOB riri muyambere yatangiye mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda dore ko GSOB ari ishuri rya mbere mu mashuri yisumbuye mu Rwanda.

Rifite ibitabo birenga ibihumbi ijana. Muri Genocide yakorewe abatutsi Mata 1994 hangijwe ibitabo byinshi,ubu isomero riragenda rirushaho kwiyubaka no kongera umubare w’ibitabo.

Mu isomero harimo ibitabo biri mu byiciro bibiri no mundimi nyinshi. Ikiciro cya mbere ni ikiciro cy’inkuru ndende (Roman na Novel) mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza.

Ikiciro cya kabiri kigizwe n’ibitabo by’amasomo y’ubumenyi (sciences) mu byiciro bitandukanye. Isomero rigizwe n’ibyumba bibika ibitabo n’ahatangirwa ubufasha kubakeneye ibitabo ndetse n’icyumba cy’isomero.

Umwihariko w’isomero, rifite ibitabo byo hambere bitaboneka ahandi n’abanditsi bamenyekanye mu Rwanda no mu mahanga. Dufasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi, twakira abadusura tukabafasha kumenya amateka y’uburezi, umuco na siporo mu Rwanda biciye mumateka ya GSOB.

Top