IBITARO BYA KABUTARE BYAHUGUYE ABARIMU BO MURI GSOB INDATWA KU CYOREZO CYA COVID19

Kuri uyu wa kabiri ibitaro bya kabutare byahuguye abarimu n’abayobozi ba Groupe scolaire official de Butare (Indatwa n’inkesha school) kubijyanye n’icyorezo cya COVID19.  Aya mahugurwa yatanzwe mu gihe ikigo GSOB cyitegura kwakira abanyeshuri baza gukomeza amasomo yari yarahagaze mu kwezi kwa 3 bitewe n’icyorezo covid19.

Bitewe n’amabwiriza akomeye agomba gukurikizwa, byabaye ngombwa ko ibitaro bya Kabutare bihugura abarezi ku bijyanye na COVID19. Ayo mahugurwa yibanze cyane cyane ku gusobanurira abaraho icyo covid19 aricyo, ibimenyetso byayo, uburyo yanduramo ndetse nuko yakirindwa.

Dr Jean Claude MUNYEMANA watanze ayo mahugurwa yasobanuye ibimenyetso biranga iyo ndwara harimo umuriro uri hejuru ya 38, gukorora, guhumeka nabi, gucika intege, kubabara mu muhogo, kutumva uburyohe, kudahumurirwa n’ibindi. Yabwiye abaraho ko uwagaragaza ibyo bimenyetso yashyirwa mu cyumba kihariye agatangira gukurikiranwa.

Mu gusobanura uko Covid19 yandura Dr Jean Claude MUNYEMANA yasobanuye ko iyo ndwara yandurira mu matembabuzi, Gukoranaho, ndetse no gukora aho iyo virus iri. Asobanura uko iyo ndwara yandura binyuze mu matembabuzi yavuze ko ufite covid19 ashobora kwanduza abandi binyuze mu nzira z’ubuhumekero arizo amazuru ndetse no mu kanwa akaba ariyo mpamvu buri wese ategetswe kwambara agapfukamunwa kandi akakambara neza.

Mu kuyandura binyuze mu gukoranaho Dr Jean Claude MUNYEMANA yavuzeko abantu bagomba kwirinda kwegerana cyane ndetse bagahana intera ya metero 1 mu rwego rwo kwirinda ko hari abayanduzanya.

Asobanura uko covid19 yakirindwa Dr Jean Claude MUNYEMANA yasobanuye ko buri wese abagomba kugira isuku nk’ikintu kingenzi mu kurwanya iyo ndwara ndetse agakaraba intoki akoresheje isabune kenshi gashoboka cyangwa hagakoreshwa alcohol zabugenewe mu gusukura intoki, kwambara agapfukamunwa neza kugirango hirindwe ko umuntu yanduza cyangwa akanduzwa na mugenzi we, guhana intera ya metero 1 na mugenzi wawe. Amaze gusobanura Dr Jean Claude MUNYEMANA yahaye umwanya abarimu ngo babaze ibibazo, abarimu babajije ibibazo bari bafite ndeste babona n’ibisubizo.

Mu gusoza umuyobozi wa GSOB padiri HAKIZIMANA Charles yashimiye Dr  Jean Claude MUNYEMANA  ku mahugurwa yatanze ndetse ashimira n’ibitaro bya Kabutare byabateguye ayo mahugurwa.

Top