INDATWA ZEGUKANYE HUYE HALF MARATHON

Ikipe INDATWA VC niyo yegukanye irushanwa Huye half marathon nyuma yo gutsinda amakipe akina umukino wa volleyball yitabiriye iryo rushanwa. mu mukino w’amaboko (volleyball) hitabiriye amakipe 4 ariyo UR VC, PSVF VC, UMUCYO VC, INDATWA VC.  Amakipe yitabiriye iri rushanwa yagiye ahura hagati yayo kugeza ziheturanye hanyuma bakareba ifite amanota menshi igatwara umwanya wa mbere ndetse igahabwa n’ igikombe, INDATWA VC niyo yaje ku mwanya wambere nyuma yo gutsinda amakipe yose dore ko ntakipe nimwe yayitsinze. Umwanya wa kabiri wegukanye n’ikipe UMUCYO VC.

Si umukino w’intoki wabaye gusa kuko habaye n’irushanwa ry’umukino wo kwoga aho umwanya wa mbere watwawe n’umunyeshuri wiga mu ndatwa witwa Emile akaba ari we wahize abandi n’u’mwaka ushize ubwo Huye half marathon yabaga.